31/08/2026
Miss Nishimwe Naomie yanze gusigara nawe atagize icyo avuga ku byo kwambara no kwikwiza ku bakobwa.
Mu butumwa bwe yashyize kuri Instagram ye, yagize ati “Imyambarire y’umugore ntabwo igenzura imyitwarire y’umugabo. Abagabo bafite inshingano zo kugenzura ibikorwa bakora nk’uko bimeze ku bagore. Iyo umuntu umwe ahisemo guharabika cyangwa kubangamira umugore, ikibazo kiba kiri ku muntu ntabwo aba ari umugore kubera uko yambaye.”
Naomie ashyize hanze ubu butumwa mu gihe benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ibitekerezo bitandukanye ku myambarire yahagurukiwe muri iki gihe.
Mugabo Raphael Kend RichIGIHE