Majestic Danny

Directions Website

Majestic Danny Be who you are without comparing woth others - That's what Jehovah want us

30/09/2026

Ewan burya umwana agenda nka se koko, irebere ibitego byiza 3-0 amavubi y'abatarengeje imyaka 23 yatsinze Sudan Ibitego by’u Rwanda, byatsinzwe na Niyigena Abdoul ku munota wa 9, Shingiro Honore ku munota wa 47 na Sindi Paul Jesus ku munota wa 78 🇷🇼

30/09/2026

Irebere ibitego 2 byiza yatsinze Cape Verde bya Niyomugabo Claude na Iradukunda Elie Tatou 🇷🇼

29/09/2026

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Cap-Vert ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wo mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, mu mukino wabereye kuri Stade National de Cabo Verde i Praia.

Cap-Vert yatangiye umukino neza ndetse iza kubona igitego ku munota wa 40, ubwo Gilson Tavares yatsindiraga ikipe y’igihugu cye, bituma u Rwanda rusigara ruri gukina rushaka uko rwishyura.

Amavubi yasubije ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, ubwo Niyomugabo Claude yateraga ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umupira ukajya mu nshundura ku munota wa 45+2. Ibyo byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje gusatira rushaka igitego cyarushyira imbere. Ku munota wa 51, Iradukunda Elie Tatou yahise atsindira Amavubi igitego cya kabiri ku mupira wari utanzwe na Joy-Lance Mickels.

Nyuma yo kujya imbere, Amavubi yakomeje gukina yirinda ko Cap-Vert yishyura, kugeza umukino urangiye ari ibitego 2-1, bityo u Rwanda rutahana amanota atatu.

Iyi ntsinzi itumye Amavubi agira amanota atandatu nyuma y’imikino ibiri yo gushaka itike ya CAN 2027. Mu mukino wa mbere, u Rwanda rwari rwaratsinze Liberia ibitego 3-1.

Cap-Vert yo yatangiye iyi mikino itsindwa na Mali ibitego 3-1, mbere yo guhura n’u Rwanda kuri uyu mukino wa kabiri.

Amavubi na Cap-Vert si ubwa mbere bihuriye mu gushaka itike ya CAN. Mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, amakipe yombi yari yaranganyije imikino ibiri yose, yose yarangiye ari 0-0.

Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu mu Itsinda K, mu gihe Mali ifite amanota atatu mbere yo gukina na Liberia. Uwo mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri saa 21:00.

Uko ibitego byabonetse

40’ — Gilson Tavares: Cap-Vert 1-0 Rwanda.
45+2’ — Niyomugabo Claude: Amavubi yishyura, umukino uba 1-1.
51’ — Iradukunda Elie Tatou: U Rwanda rujya imbere ku bitego 2-1.

FT: Cap-Vert 1-2 Rwanda. 🇷🇼

29/09/2026

Ewan Minister of Sports, Minister in MIGEPROF, Northern Governor ni aba Sober kabisa 🤜🤛. Abayobozi nk'aba nibo dukeneye mu gihugu 🇷🇼

29/09/2026

Incamake z'amakuru ya mugitondo cyo ku wa 29 Nzeri 2026 na Irambona Rukotana 🇷🇼

28/09/2026

THE BEN ashobora gukorana beat na YOWE BOGARI izitwa "LUNA" nkuko byatangajwe n'uyu mu kiganiro ku

28/09/2026

Bwa mbere mu mateka nyuma y'imyaka 33 umukinnyi ukomoka muri yegukanye uyu ni Brandon McNulty wegukanye Umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu isiganwa ry’abagabo ryo mu muhanda. 🇷🇼

28/09/2026

Amakuru kuri na Papias Irambona Rukotana 🇷🇼

27/09/2026

Sasa ubu gahunda ni ubundi amahoro agahinda kandi tugatera imbere. Ibyo kunywa byo nibyinshi cyane aho kunywa icyuma

Address

Muhanga
Kigali
THEBEST

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when Majestic Danny posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Shortcuts

Share

Category